3. Nzabona Yesu

1.

Nzabona Yesu mu maso, Umuns' azatujyana; 
Niho nzamwitegereza, Kw' ari we wampfiriye.

Gusubiramo:

Nzamurora mu maso ye, 
Turi kumwe mw' ijuru; 
Meny' uk' ubwiza bwe busa; 
Nzamusingiz' iteka.

2.

Ubu ndamutekereza, Ariko simurora;
Umuns' uhiriw' uzaza, Nzamubonan' ubwiza.

3.

Tuzishimir' imbere ye, Ubw' ishavu rishize;
Ibigande biganduwe, N' ahijimye hakeye.

4

Nzanezererw' imbere ye, Nzamurora mumenye; 
Nzabane na Yes' unkunda, Ni we Mukiza wanjye.

Comments